Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryatangaje ingenga bihe nsha y’imikino y’umupira w’amaguru, kubera intambara iri kuba hagati y’igihugu cya Israël na Palestine.
Mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize hanze kuri uyu wa 23 Ukwakira mu masaha y’ijoro batangaje ko habayeho impinduka ku mikino y’amakipe y’ibihugu by’i Burayi harimo n’aya Israel iri mu ntambara
Ni itangazo ryaje ryiyongera ku rimaze iminsi rishyizwe hanze n’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA) ryavugaga ko ryahagaritse imikino yose yari kuba mu Ukwakira ihuza amakipe atandukanye na Israel.
Iyi mikino yimuriwe igihe kimwe ni iyagombaga gukinwa muri uku kwezi yose yajyanwe mu Ugushyingo 2023.
Ikipe y’Igihugu ya Israel yari kuzahura na Kosovo mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy’u Burayi (UEFA Euro 2024) ariko wakuwe tariki ya 15 Ukwakira ushyirwa ku ya 12 Ugushyingo.
Tariki ya 15 Ugushyingo kandi Israel yari ifitanye undi mukino n’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi mu gushaka itike ya Euro iteganyijwe mu mwaka utaha.
Indi ni Ikipe y’Igihugu y’Abagore iri gukina imikino ya UEFA Women’s Nations League. Uwo yari ifite n’uwo yari gusuramo Kazakhstan ku wa Kane, ariko washyizwe tariki ya 23 Ugushyingo. Nyuma y’iminsi itatu iwukinnye, izakina undi wo kwishyura igomba kwakira.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aherutse kwandikira amashyirahamwe ya rugaho muri Israel na Palestine ayihanganisha ku bwo gutakaza ubuzima bw’abaturage muri ibyo bihugu ndetse ahamagarira abari kugira uruhare mu ntambara kuyihagarika.
Kuva Hamas igabye igitero gitunguranye kuri Israel tariki ya 7 Ukwakira, Abanya-Israel barenga 1,400 bahasize ubuzima, mu gihe Abanya-Palestine bamaze gupfa bageze ku 5,087.
Ibi kandi nibyo byahagurukije abakuru b’ibihugu bitandukanye cyane cyane ibyo ku mugabane w’iburayi ndetse n’Amerika, bakaba basimburana muri Israël, ibintu bitavugwa ho rumwe ndetse bamwe bagahera aho bavuga ko iyi ntambara ishobora no gukwira isi yose.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com