Mu nama ngaruka mwaka izwi nka “Shura council” umuyobozi wa Quatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasabye Israel na Palestina guhagarika intambara, kuko ubuzima bw’inzira karengane bwahatikiriye buhagije.
Mu ijambo rye uyu muyobozi yasabye umuryango mpuza mahanga gusaba Israel guhagarika intambara, no guhagarika kwihimura kuri Hamas kuko isomo ryo ryaratanzwe kandi ubuzima bw’inzira karengane nibwo bukomeje kuhatikirira.
“Ntibikwiye ko Israel ikomeza guhabwa uburenganzira, ikanemererwa kwica mu gihe ikomeza kwirengagiza ko ahantu hatuwe, abahari bakeneye kwitabwaho.’’
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yavuze ko iyi ntambara ikwiye guhagarara kuko yarenze imbibi ndetse iteye inkeke umutekano w’Akarere.
Emir wa Qatar yamaganye ubwicanyi bukorerwa abasivili ku mpande zombi, anagaragaza ko umuryango mpuzamahanga ufite kubogama ndetse “witwara nk’aho ubuzima bw’abana bo muri Palestine budafite agaciro.’’
Al Jazeera yanditse ko aya magambo yayavuze mu gihe hashize iminsi 18, hatangiye Intambara hagati ya Israel n’Umutwe wa Hamas.
Mu gitondo cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, ni bwo Hamas yinjiye muri Israel mu buryo butunguranye, batangira kurasa ku basivili ndetse bashimuta abaturage batandukanye.
Israel yahise itangira intambara yeruye kuri Hamas mu guhangana n’uyu mutwe ushinjwa gukora iterabwoba.
Iki gihugu gitangaza ko kugeza ubu abagera ku 1400 biganjemo abasivili baguye muri iyi ntambara ku ruhande rwayo.
Ibitero Israel yagabye muri Gaza bimaze kugwamo abasivili barenga 5000, muri bo 40% ni abana.
Iki gihugu kandi cyahagaritse uburyo bufasha abatuye Gaza kugerwaho n’ibiribwa, amazi na lisansi.
Emir wa Qatar yavuze ko iyi migirire idakwiye kuba ikiriho muri iki gihe ndetse intambara yarenze imipaka.
Yagize ati “Ntibikwiye ko ko mu gihe cyacu hakoreshwa intwaro yo guhagarikira abantu amazi no kubuza ko bagerwaho n’imiti n’ibiribwa.’’
Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, yavuze ko igihugu cye cyagabye ibitero muri Gaza ku hantu 400 harimo imisigiti. Ni ibitero byagabwe ku birindiro bya Hamas ndetse yica batatu mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe.
Iyi ntambara isa n’iyatangiye gukururukana kuko kuri ubu Ingabo za Israel zatangiye guhangana n’abarwanyi ba Hezbollah ku mupaka uhuza Israel na Lebanon. Imibare y’Ishami rya Loni ryita ku Bimukira yerekana ko kugeza ubu abantu 19.000 muri Lebanon bamaze kuva mu byabo kuva tariki ya 8 Ukwakira 2023.
Ku wa Mbere, Hamas yatangaje ko yarekuye abaturage babiri bari bashimutiwe muri Gaza bakuwe muri Israel. Yagaragaje ko ari ikimenyetso cy’ubumuntu cyakozwe ku mpamvu z’ubumuntu zakurikiye igikorwa cy’ubwiyunge bwa Qatar na Misiri.
Adeline Uwineza