Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023, Inyeshyamba za Wazalendo, zatwitse ibimodoka binini byo mu bwoko bw’Amakamyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM), yikoreye imfashanyo y’ibyo kurya bigenewe abavanwe mu byabo n’imirwano, iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Iryo huriro rya Wazalendo ngo ryarakajwe n’uko polisi yazibujije kujyana ubwazo mu buruhukiro imirambo y’abantu bari baraye biciwe muri icyo gice n’inyeshyamba za ADF. Ibyo kurya hafi ya byose byari bishiriwe impunzi zakuwe mu byabo n’iyo mirwano, byose byahiye birakongoka.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Radio Okapi aho ivuga ko byibuze abantu 26 bishwe na ADF mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, itariki ya 23 Ukwakira 2023, muri Oicha, umurwa mukuru wa Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mibare ni iy’agateganyo nk’uko byatangajwe n’abayobozi bemeza ko gushakisha bikomeje ngo hamenyekane aho abaturage bamwe batari kugaragara bari.
Mu bishwe harimo barindwi bo mu muryango umwe biciwe mu nzu yabo.
Abigaragambya bariye karungu, biganjemo urubyiruko rero, batwitse imodoka zikoreye imfashanyo ubwo zari zigeze kuri stade ya Mbimbi, muri Komini y’icyaro ya Oicha mu rwego rwo kugaragaza uburakari bwabo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com