Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC kiravuga ko kimenyesha amahanga ko kuwa 23 Ukwakira 2023 abagize umutwe w’inyeshyamba wa M23 bishe bunyamaswa abaturage 50 b’abanye congo b’abasivili, bagatwika n’amazu mu Mudugudu wa Runzenze, Bishishe na Warangara.
Iri tangazo rikomeza rishinja inyeshyamba z’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ko abo zishe babarizwa mu muryango w’abahutu.
Abahanga bakurikiranira hafi iby’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bemeza ko iyo ingabo za congo n’abacanshuro bazo FDRL, Mai Mai, Nyatura, n’abandi, buri iteka iyo basumbirijwe n’inyeshyamba za M23 birara mu baturage bakabica kugira ngo babone ibyo bashinja izo nyeshyamba.
Ibi bikaba byemezwa n’ibyabaye mu gace ka Kishishe bwo FARDC yicaga abaturage b’abasivile bikarangira babishinje umutwe wa M23.
Iri tangazo dukesha umuvugizi wa goverineri wa mu ntara y’amajyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col NDJIKE KAIKO Guillaume.
Mucunguzi Obed & niyonkuru Florentine