Mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 ryavugaga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 warenze ku myanzuro y’agahenge yashyiriweho I Luanda muri Angola na Nairobi muri Kenya, bagaba ibitero mu birindiro bya FARDC biri mu burengerazuba bw’ikirunga cya Nyiragongo.
Muri iri tangazo uyu muvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yavuze ko izi nyeshyamba zagabye igitero mu nkengero za Parike ya Virunga iherereye mu burengerazuba bw’agace ka Nyiragongo,bigatuma ingabo z’igihugu zari muri ibi bice nazo zirwanaho.
Iri tangazo rije rikurikira iryasotse n’ubundi ku munsi w’ejo mbere gato y’uko iri risohoka, aho bavuze ko Ingabo zabo zibeshye zigatera ibi Bombe mu birindiro by’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, bazitiranya n’inyeshyamba za M23, bityo itangazo rya Kabiri rigasa n’iryivuguruza kuko mu rya mbere bo ubwabo bemeza ko bagabye igitero naho murikurikiraho bati “ Twatewe”.
Ibintu byo kuvugishwa ku ngabo z’igihugu cya Congo hamwe n’umuvugizi wazo akaba n’umuvugizi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, bije nyuma y’uko urugamba rubahindukiranye, ndetse inkoni bari bari gukubitisha mukeba ikaberekera mu bitugu.
Iyi mirwano yatangiye ingabo za Leta zitemera ko ziyirimo ndetse na Leta igahamya ko ari Wazalendo ihanganye na M23, gusa babonye bamaze kwamburwa ibikoresho byinshi bihamya rwose ko aribo bari kurwana bahisemo kubyemera n’ubwo n’ubundi ntawe utabibonaga.
Iyi mirwano FARDC ikomeje kugaragariramo yatangiye bigamba ko nta cyumweru kirangira batamaze gutsemba umutwe w’inyeshyamba wa M23, nyamara byageze mo hagati umuhanda bagendaga bemye usa n’unyerera birangira ibyo kujya imbere bihagaze batangira gutsitara udutsisino, ibintu byatumye benshi batangira kuvuga ko gutsindwa kwabo kwaba kwatangiriye aha.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com
Bagiye mu biganiro na M23 ko iri kubasaba ibintu byoroshye bidatuma abantu batakaza ubuzima!?