Umutwe w’inyeshyamba zigendera ku mahame ya Kisiramu, urwanya Leta ya Uganda wagabye igitero ku makamyo manini yambukiranya imipaka yica Abashoferi 2, abasirikare 2 ba Uganda ndetse n’umwe mu bari bagabye igitero ahasiga ubuzima.
Iki gitero cyabereye mu gace ka Kasindi aha ni muri Beni, agace gahana imbibi n’igihugu cya Uganda, iki gitero cyagabwe k’umugoroba wo kuwa 27 Ukwakira kigabwa mu mujyi wa Kasindi aho baparika amakamyo
Iki gitero ki kimara kugabwa muri uyu mujyi batabaje hahurura abapolisi bo muri Congo n’abasirikare bo muri Uganda ndetse byaje kurangira izi nyeshyamba zihitanye mo abasirikare 2 mubakomotse muri Uganda, bahitana n’abashoferi babiri ariko nabo babiri bahasiga ubuzima.
Izi nyeshyamba kandi byavuzwe ko ngo zatwitse imodokari zigera kuri 3. Ibi byatumye abaturage buzuye mo urubyiruko bahita bafata umurambo w’umurwanyi wa ADF bahita bawutwika barawurya.
Iki nigitero cya cumi na gatatu cyitiriwe inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, mu minsi yashize bwo bagabye igitero mu kiliziya bahitana abarenga 15 abandi barakomereka.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com