Kuwa 18 Kanama 2022,Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko kibaye gihagaritse ibitero cyagabaga ku mutwe wa M23 ugiye kumara amaze 3 ufashe umujyi myambukiranyamupaka wa Bunagana.
FARDC yatangaje ko guhagarika ibitero yagabaga kuri M23 byasabwe na Perezida Tshisekedi wavuze ko ategereje umwanzuro w’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba igamije gufasha igihugu cye kwisubiza umujyi wa Bunagana n’ibindi bice bifitwe n’inyeshyamba za M23.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Sosiyete Sivili y’Intara ya Kivu y’Amajyarauguru kuri uu wa 9 Nzeri 2022, rivuga ko abaturage b’iyi ntara bahangayikishijwe n’ukuntu M23 ikomeje kwigwizaho abarwanyi bemeza ko ibakura mu Rwanda no muri Uganda barimo guhurizwa muri Gurupoma ya Busanza muri Teritwari ya Rutshuru.
Bivugwa ko aba barwanyi bashya ba M23 barimo gutorezwa mu bice bya Tchengerero na Jomba bitegura kugaba ibitero bikomeye bigamije kwigarurira byinshi mu bice bya Teritwari ya Nyiragongo birimo n’umujyi wa Goma.
Sosiyete Sivili ikomeza ivuga ko Leta ya Kinshasa isa n’iyirengagije ukuri ,kuko M23 ikomeje kugwiza imbaraga zirenze iz’Igisirikare cya Leta FARDC.
Ibi nibyo baheraho basaba Perezida Tshisekedi gutanga itegeko ku ngabo ze bagakura M23 mu bice yafashe bitaba ibyo bakigabiza imihanda bamwamagana.
Baragira bati:”Kuri Perezida wa RD Congo, turifuza ko mwatangiza ibitero simusiga ku nyeshyamba za M23 zigaruriye umujyi wa Bunagana. Iminsi isaga 15 irihiritse ingabo za FARDC nta gitero zigaba kuri M23. Turifuza ko ibitero byakongera gutangira bitaba ibyo tugakora ingendo z’amahoro zamagana uguceceka kwanyu ku bushotoranyi bw’u Rwanda na M23.”
Kuwa 13 Nzeri 2022, amezi 3 azaba yuzuye umujyi wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uri mu maboko ya M23.
Umuvugizi w’Igisikare cya M23/ ARC Majoro Willy Ngoma ku munsi w’Ejo yatangarije Rwandatribune ko biteguye gufata ibindi bice muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe FARDC yaba ikomeje kurasa ku baturage bari mu bice igenzura, anahishura ko M23 irimo kwakira abarwanyi bashya barimo guturuka mu bice bafashe no mu mpunzi ziri mu gihugu cya Uganda.