Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira ku bwinshi muri Congo ku masezerano y’abakuru b’ibihugu byombi yo gufashanya kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23,nyamara abaturage bakavuga ko bababazwa no kubona hinjira amakamyo atwaye abana babo bagiye kurwana hakagaruka imirambo gusa.
Aba baturage b’u Burundi bakaba bakomeje gusaba Leta yabo guhagarika kujyana abana babo muri iyi mirwano kuko iyo bagiye yo hagaruka mbarwa kandi ntanyungu babona muri iyi mirwano.
Ibi byazamutse nyuma y’uko kuri uyu wa 26 Ukwakira hagaragaye amakamyo 4 atwaye abasirikare b’u Burundi yambukaga uruzi rwa Rusizi berekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aba basirikare ngo bari mu makamyo ya gisirikare, yagombaga kuruhukira muri Uvira abandi bakaruhukira mu mujyi wa Goma umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru.
Amakuru dukesha SOS media ikinyamakuru cyandikirwai Burundi amavuga ko aba basirikare bari bari guturuka muri Komini Buganda, mugace ka Kaburantwa, mu ntara ya Cibitoke,
Ni ingabo ziri kwinjira muri iki gihugu kuri gahunda y’amasezerano y’ibanga ya Perezida Tshisekedi na Perezida Evaliste Nadayishimiye, avuga ko uyu mu Perezida agomba gufasha Tshisekedi guhangana n’inyeshyamba za M23.
Icyakora abaturage b’iki gihugu nti bumva kimwe iby’aya masezerano ngo kuko bisa no gushaka kubamarira abana bari mu gisirikare kuko kenshi hinjizwa imirambo , kandi iyo ntambara nta nyungu izanira igihugu cyabo n’imiryango yabo muri Rusange.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com