Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune ku mugoroba wo kuwa 9 Nzeri 2022, Major Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yabajijwe uko urugamba hagati ya M23 na FARDC ruhagaze muri iyi minsi, maze asubiza ko, FARDC imaze iminsi irasa Ibisasu biremereye mu duce tumwe na ntumwe M23 igenzura ariko, igasanga Umutwe wa M23 uhagaze bwuma ndetse ko udateze gusubira inyuma .
Ubwo yabazwaga icyo M23 iraza gukora kubera ibyo bitero bya FRADC Maj Willy Ngoma yavuze ko n’ubwo bimeze gutyo M23 ntakindi ikora kigamije gufata utundi duce, usibye gusubiza inyuma ibitero bya FARDC ,ikabikora igamije kwirwanaho no gucunga umutekano w’abatuye muri utwo duce , ngo kuko yo idashaka intambara ahubwo yifuza amahoro.
Yagize ati:” nibo batwendereza. FARDC imaze iminsi igerageza kurasira kure, uduce tugenzura ariko igasanga M23 ihagaze bwuma ntagusubira inyuma. Icyo dukora ni uguhangana n’ibyo bitero tukabisubiza iyo byaturutse, mu rwego rwo kwirwanaho no gucunga umutekano w’Abaturage baba mu duce twambuye FARDC kuko twe tudashaka intambara.”
Yarangije avuga ko, M23 yasinye amasezerano yo gutanga agahenge kuwa 1 Gashyantare 2022, bitewe n’uko yifuza amahoro muri DRCongo, bityo ko mu gihe cyose ihisemo kurwana ibikora mu rwego rwo kwirwanaho kuko FARDC aba ariyo yahisemo kubagabaho ibitero.
Twibutse ko umutwe wa M23 , ugiye kumara amezi hafi atatu warigaruriye Umujyi wa Bunagana n’utundi duce dutandukanye muri Teritwari ya Rutshuru .
Guverinoma ya DRCongo yakunze kugaragaza ko nta biganiro iteze kugirana na M23 nk’uko ibyifuza , ahubwo ko izakoresha imbaragaa za gisirikare ikisubiza ibice byose M23 yambuye Leta harimo n’umujyi Ukomeye wa Bunagana.
Ku rundi Ruhande ,M23 nayo ivuga ko n’ubwo ubutegetsi bwa DRCongo bwakoresha imbaraga zose bufite mu gisirikare, idateze gusubira inyuma, ahubwo ko itegereje ko ubutegetsi bwa DRCongo bwemera ibiganiro.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com