Mu gihe Guverinoma y’Uburundi ikomeje kohereza abasirikare benshi muri Kivu y’Amajyaruguru kujya gufasha ingabo za Leta ya Congo(FARDC) kurwanya M23 ,hari abasanga iki cyemezo gishobora gutuma umuriro waka mu karere k’Ibiyaga bigari.
Ubusanzwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hari ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) zoherejweyo kugarura amahoro n’umutekano no gufasha impande zihanganye(FARDC na M23), kubahiriza imyanzuro ya Luanda,Nairobi na Bujumbura, igamije gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’amahoro cyangwa se ibiganiro bya politiki.
Izi ngabo za EAC kandi, zasabwe kutagira uruhande zibogamiraho(Neutre) yaba ku ruhande rwa Kinshasa cyangwa se M23 ahubwo zigakora nk’umuhuza .
N’ubwo bimeze gutyo ariko, igihugu cy’u Burundi gisanzwe ari umunyamuryango wa EAC, gisa n’icyarenze ku byumvikanyweho n’ibindi bihugu bihuriye muri uyu muryango, kuko cyaciye ibi bihugu inyuma kigatangira kohereza abandi basirikare, bo kujya kurwana ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Congo FARDC .
Ibi , bivuze ko Guverinoma y’ u Burundi, ishobora kuba yarirengagije nkana impamvu zikomeye zatumye M23 igizwe n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda ifata intwaro igatangiza imirwano, ahubwo igashyira imbere inyungu z’irimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, izakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
K’urundi ruhande ariko, iyi myitwarire y’u Burundi , nti vugwaho rumwe n’ibindi bihugu bahuriye mu muryango wa EAC, birimo Kenya,Sudani y’Epfo , Uganda n’u Rwanda, byamaze kumva neza no gusobanukirwa impamvu M23 irwanira ,ari nayo mpamvu byafashe umwanzuro wo kutagira uruhande bibogamiraho ahubwo bigahitmo gukora nk’umuhuza.
Hari kandi ikindi kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR ,CNRD/FLN n’iyindi, iri gukorera hamwe n’izi ngabo z’u Burundi bose hamwe bafasha FARDC kurwanya M23, ibintu bikomeje gutera amakenga n’urwikekwe .
Ibi, biraturuka ku kuba guverinoma ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo, bamaze igihe bagaragaza ko bazarwanya M23 ndetse byaba ngombwa bakayambutsa imipaka, bagakomereza intambara mu bihugu bavuga ko uyu mutwe ukomokamo.
Kuba Ingabo z’ u Burundi, ziri gufatanya n’abantu bafite imigambi igamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi bitwaje iturufu ya M23 , bishobora gutuma ibi bihugu nabyo bitangira gutekereza kabiri ,bikaba nabyo byafata ingamba zo gukumira umujura ataragera mu rugo.
Ni muri urwo rwego, abasesenguzi mu makimbirane amaze igihe mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko mu burasirzuba bwa DRC, bavuga ko kwijandika k’u Burundi mu bibazo by’Abanye congo bwohereza abasirikare babwo muri Kivu y’amajyaruguru rwihishwa gufasha FARDC kurwanya M23 aho kuba umuhuza ari ikibazo cyo kwibazwaho ndetse giteye amakenga .
Ibi, ngo bishobora gutuma ibindi bihugu bisanzwe bihungabanyirizwa umutekano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’amajyaruguru izi ngabo z’u Burundi ziri gukorana nayo mu kurwanya M23, nabyo bihindura icyemezo cyo kutagira uruhande bibogamiraho nk’uko byari bisanzwe, ahubwo nabyo bikaba byajya ku ruhande ruhanganye na FARDC ifatanyije n’ingabo z’u Burundi,FDLR n’indi mitwe igamije kubihungabanyiriza umutekano .
Aba basesenguzi ,bakomeza bavuga ko mu gihe byagenda gutya bishobora guteza umwuka mubi mu karere kose by’umwihariko ndetse mu burasirazuba bwa Congo, hakongera guhurira ibihugu bitandukanye byo mu karere k’ibiyaga bigari, buri wese ari kurwana ku nyungu ze cyane cyane iz’umutekano wabyo.
Ikindi , n’uko Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bashyigikiye umutwe wa M23, bakomeje kunenga no kwikoma bikomeye ingabo z’u Burundi zahisemo kubogamira k’uruhande rwa Kinshasa, zirengagije impamvu zatumye uyu mutwe wa M23 ufata intwaro kugirango ubarengere.
Aba banye congo, bavuga ko bamaze igihe bakorerwa ivangura rishingiye ku moko, kwicwa,gusahurwa imitungo yabo ndetse ibi bigashyigikirwa na Leta ya Congo, byatumye bamwe muribo bahinduka impunzi mu bihugu bituranyi n’ahandi ku Isi, ubu bakaba bamaze imyaka irenga 20 mu buhungiro, bishobora gutuma nabo bashaka andi maboko yo kubashyigikira .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com