Abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko bo mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya kivu Y’Amajyarugu , bashinje Wazalendo gukomeza gutera ubwoba abaturage ndetse no kubiba bakoresheje imipanga, amahiri n’Amacumu ndetse n’imbunda.
Amakuru twabwiwe n’abamwe mu bambuwe barimo Abavunjayi bajunja amafaranga bagera kuri bane bakorera muri Quartier Lac Vert, muri Majengo kwaribo bamaze guhura n’ikibazo cyo cyamburwa n’agatsiko ka Wazalendo, aho bemeje ko baheruka kubambura akayabo k’amafaranga birangira habuze ubufasha bw’Abashinzwe umutekano.
Ay’amakuru kandi yanemejwe n’umuyobozi wa Quartier Lac verts, Bwana Dedesi Mitima, aho yavuze ko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishira ku Cyumweru, tariki 29 Ukwakira 2023, kariya gatsiko ka Wazalendo, ko baje bitwaje itwaro gakondo maze birangira bibye ingo nyinshi iherereye muri iyo Quartier ya Lac Verts na Majengo. Mubyo bibye harimo amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho byo mu mazu nka Television n’ibindi birimo ibikoresho byo mu gikoni.
Bwana Dedesi Mitima, akaba yasabye inzego zishinzwe umutekano i Goma, ko bokora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike ubwo bujura, akaba yakomeje avuga ko ngo n’ubwo abiba baza biyita Wazalendo ko abiba bari gutukisha izina rya Wazalendo, mu gihe leta ya Kinshasa ibitije mukubafasha guhasha umutwe w’inyeshamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo.
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo Ikomeje gukoresha Wazalendo nk’intwari zo kuyifasha kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu gihe Abanye- Congo bo bayifata nk’abajura.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com