Urupfu rwa Gen Karume Mathias Bigira Bizimana umuyobozi wa Nyatura muri Kivu y’amajyepfo, akaba akomoka muri Lumbishi ho muri Kivu y’amajyepfo, muri Teritwari ya Kalehe, rwaciye igikuba muri Nyatura yose ndetse no mu Bazalendo bashinja Jules Murumba Mbitse kuba ariwe wivuganye uyu mu Jenerali washimwaga na Bose.
Bijya gutangira ngo uyu Jules Murumba ubwo yajyaga mu nama y’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ibarizwa m’uburasirazuba bwa Congo ahagarariye CMC, yahuriyeyo n’uyu Jenerali Karume, wari yagiye ahagarariye Nyatura ya Kalehe, ntibyashimishije Jules Murumba ngo wari yarigize umukuru wa Nyatura yo muri Kivu y’amajyaruguru, kandi akaba yarifuzaga kuzisakumira hamwe zose akitwa umuyobozi wazo ngo dore ko akunda ubuyobozi kurusha ibindi byose.
Urwango rero rwaje gufata indi ntera ubwo abantu bitabiriye iriya nama bahabwaga amafaranga, hanyuma Jules Murumba agakumunzuriira aye n’abandi ba Nyatura bose mu mufuka we.
Ibyo ngo byarakaje Jenerali Kalume bituma ahita ata k’uwakajwiga Jules maze ivata ryuzura mu bwanwa nk’uko bamwe mu bari bahibereye babitangaza, maze yabona yenda kuhaburira ubuzima agahitamo kurekura ibitari ibye.
Iyo nzika ngo Jules Murumba yarayambukanye ayigerana muri Congo, ndetse ahigira kuzihorera, maze yegera umusore ufite akabari mu mujyi wa Goma aho bita kuri Mikeno uyu Kalume yakundaga kunyweramo, amusezeranya amafaranga ariko nawe akazamufasha kurangiza Jenerali Kalume.
Bivugwa ko yamuhaye uburozi yagombaga kumuha hanyuma yamara kuva ku biryo nk’uko bivugwa nawe akazamuhereza igihembo cye.
Ibi byaje gusemburwa n’uko k’umunsi w’ejo mu masaha ya saa yine n’igice uyu Kalume amaze gupfa, Jules Murumba yahamagaye Jenerali Domi, kugira ngo amumenyeshe ko yamaze gukira umwanzi we uko,meye yari afite.
Yagize ati” Mon Gen nagira ngo nkumenyeshe ko ubu ndi mu byishimo byinshi cyane k’uburyo utabona, wa mwanzi wanjye ubu yamaze kwanga ibiryo, nanjye ndi kwihemba agacupa kuko ndishimye cyane.”
Nyuma y’aya magambo yavugiye kuri Telefone abagize Nyatura bose batangiye ku bisha nacyane ko uyu Jenerali Kalume yari intwari kandi akabna umuntu mwiza cyane.
Bamwe mu bakurikiranira hafi bavuga ko uyu ataru uwa mbere wambuwe ubuzima na Jules Murumba ngo kuko hari abandi benshi yabonaga bamubangamiye akabashakira uburozi bakamuva mu maso.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com