Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Antony Blinken, k’umunsi w’ejo kuwa 3 Ugushyingo 2023, yasuye abanya Israel, aho bahanganye n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, bikaba bivugwa ko ingabo za Israel zigose umujyi wa Gaza .
Abayobozi bakuru b’Amerika, bakomeje gusaba Isiraheli, ko yaba ihagaritse ibitero ikomeje kugaba mu ntara ya Gaza, ubutabazi bubashe kugera ku baturage bo muri gaza.
Minisitiri w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu biteganyijwe ko uyu munsi ku ya 4 Ugushyingo 2023 ko ari bugirane ibiganiro na Minisitiri w’intebe w’Amerika Antony Blinken, bigamije guhagarika intambara ya Isiraheli na Hamas .
ONU n’imiryango itandukanye itanga imfashanyo, bavuga ko guhagarika imirwano bikenewe, kugirango ibibazo byugarije ikiremwa muntu mu ntara ya Gaza birushaho gukara, bibashe kwitabwaho.
Kuri uyu wa gatanu, Isiraheli yohereje iwabo, abakozi b’abanyepalestina ibihumbi, bari bagotewe n’imirwano muri Isiraheli, nyuma y’uko Hamas igabye igitero mu iki gihugu, mu kwezi hafi kumwe gushize.
Ibiribwa, amazi na lisansi biragenda bikendera, mu gihe ibitaro byarengewe n’ubwinshi bw’abarwayi kandi biri hafi kugwa. Ibyo bivugwa na minisitiri w’ubuzima muri Gaza. Uyu muyobozi yongeraho ko abanyepalestina barenga 9.000 baguye muri iyi ntambara, bakaba biganjemo abagore n’abana.
Ku ruhande rwa Isiraheri, abantu bagera mu 5.400 barakomeretse kuva ingabo zitangiye kurwanira ku butaka. Hakiyongeraho abarenga 1.400 bishwe, harimo abasirikare 19 ba Isiraheli, bishwe ubwo Hamas yateraga mu majyepfo ya Isiraheli, ku wa 7 Ukwakira 2023.
Umutesi Jessica