Minisitiri w’itumanaho akaba n’ Umuvugizi wa wa Leta ya Congo, yongeye kwibasira Umukandida Moise Katumbi amushinja ko muri manifesto ze atigeze yamagana u Rwanda kandi arirwo rukomeje kubuza igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutekano.
Patrick Muyaya yatangaje ibi nyuma y’uko kandidatire ya Moïse Katumbi Chapwe, yemejwe n’urukiko rushinzwe kurengera itegeko Nshinga muri Congo, aho byavugishije amagambo menshi bamwe mu banyeCongo ndetse na bamwe mu batagetsi, aho biri kuvugwa ko batangiye kugira ubwoba
Ibi yabigarutseho kuri uyu 03 Ugushyingo 2023, ubwo yongeye abatavuga rumwe n’ubutetsi bwa Leta ya Tishekedi , barimo na Moïse Katumbi, amushinja ko adatanga umusanzu w’ibitekerezo ngo abe yatunga urutoki leta y’u Rwanda, kandi ariyo iri inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Byanavuzwe ko Patrick Muyaya, atibasiriye Moïse katumbi wenyine gusa, ko ahubwo yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, kudatunga agatoki leta y’u Rwanda
Patrick Muyaya, yagize ati: “Nigute waba urikwiyamamariza kuyobora i Gihugu ariko utabasha kwerekana umwanzi wacyo.”
Yunzemo ati: “Birakwiye ko muvuga izina u Rwanda, muvuge ko arirwo ruhungabanya umutekano w’abaturage. Muvuge ibintu byose uko biri n’uko bisa mubone kuyobora Congo.”
Patrick Muyaya, yasoje avuga ko bagitegereje ibindi bitekerezo by’abandi ba kandida, kubyerekeye ikibazo cy’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, aho yahise ashimagiza ubuyobozi bwa Félix Tshisekedi, avuga ko bwazamuye imbaraga z’igisirikare ko kandi bamaze kubaka Ubutabera ndetse n’ubutunzi.
Muyaya yagize ati “Leta ya Congo ntabwo ikiri yayindi yo hambere yo gutegekwa ibyo bakora! N’uyu Moïse Katumbi, ndahamya ko adafite ijambo rishobora guhinyuza ibyo Guverinoma ya Félix Tshisekedi yakoze, ahubwo bagakwiye kwiharuramo gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba.”
Twabibutsako kandidatire ya Moïse Katumbi, yabanjye kurwanywa n’abari mu butegetsi bwa Kinshasa, nk’uwitwa Noël Tshiani aho yarimo arega Maïse Katumbi kubijyanye n’ubwenegihugu, yamushinjaga ko atunze ubwenegihugu bubiri. Ibi byaje guteshwa agaciro kuri 30 Ugushyingo 2023 n’urukiko rushinzwe kurengera itege ko shinga.
Komisiyo ishinzwe gutegura amatora (CENI), ikaba yaratangajeko izashira hanze liste yabakandida bidasubirwaho, tariki 18 ugushyingo 2023, nk’uko biteganywa n’itegeko rishinzwe amatora.
Amatora y’umukuru w’igihugu muri Republika ya Demokarasi ya Congo, ateganijwe kuba tariki 20 Ukuboza 2023.
Umuhoza Yves