Imirwano yahuje inyeshyamba za M23 n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryahawe izina rya Wazalendo na FARDC, yasize Intare za Sarambwe zongeye kwiyerekana mu gace KaBurungu n’ahandi kuko nyuma yo kwirukana abatagira umubare mu bice byinshi babashije kwigarurira intwaro nyinshi muri iyi mirwano.
Ibikoresho babashije kwambura ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanya k’urugamba, zirimo izikomeye zikoreshwa n’abasirikare kabuhariwe mu kurasa bazwi ku izina rya Special Force, bari bayoboye uru rugamba, izikoreshwa mu gutera amaBombe, hamwe n’amapaki menshi y’intwaro zitandukanye.
Ibi ngo byaba byatumye inzozi zabo zisubira ibubisi ndetse n’imyanzuro bari bamaze iminsi bafatiye muri Hotel Nyira iherereye mu mujyi wa Goma, yavugaga ko bagomba kwisubiza ibice bitandukanye birimo Bwiza na Kitchanga, nayo bakaba batangiye kubona ko isa n’iyaguye mu mazi.
Iri tsinda ryo mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 bahaye izina ry’Intare za Sarambwe, si ubwambere zikoze mu jisho rya FARDC ndetse zikabyoroga mo urutoki kuko mu gihe cyashize , babishemo abatagira ingano bituma FARDC itangira guhunga.
Ibi byabaye biturutse ku bitero FARDC n’abo bafatanije bagabye ku nyeshyamba za M23 birangira izi nyeshyamba ziberetse ko atari agafu k’imvugwa rimwe kuko byarangiye babambuye n’aho baririgaho, ndetse batakaza n’ibikoresho byinshi.
Adeine Uwineza
Rwanda Tribune.com