Imirwano umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganye mo n’ingabo za Leta ya congo FARDC zifatanije n’ Imbonerakure z’u Burundi, FDLR, Wagner na Wazalendo, yasize hakupwe umuriro wose wajyaga mu mujyi wa Goma, ibice bya Kibumba ndetse na Buhumba, mu rwego rwo gukumira ko izi nyeshyamba zafata uyu mujyi.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru, ryashyizwe ahagaragara na Sosiyete ishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi Virunga Energie, batangaje ko kubera imirwano iri kubera mu bice bituranye na Goma,umuriro wose winjiraga mu mujyi wa kupwe n’iyi mirwano, bigatuma umujyi utuwe n’abaturage barenga Miliyoni 2 babura umuriro n’amazi kuko benshi babona amazi bakoresheje Pope iyakurura.
Ibi byabaye mu mirwano yabaye kuri uyu wa 06 Ugushyingo ubwo hari hibasiwe ibice bya Buhumba na Kibumba byo muri Teritwari ya Nyiragongo, nabyo kugeza ubu bitakigira umuriro.
Uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru wakupiwe umuriro mu gihe harimo Ibitaro by’intara bifite inkomere nyinshi zakomerekeye k’urughamba ndetse n’izindi mbabare zitandukanye zisanzwe zivuriza muri biriya bitaro.
Nyuma y’uko ibi bibaye abaturage bari guhunga bakomeje kuba benshi ndetse n’abasigaye ubwoba ni bwose, kuko biteguye ko iyi mirwano isaha n’isaha ishobora kwinjira mu mujyi, ibintu bikarushaho kuba bibi.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com