Imirwano yahuje ingabo za Leta Congo FARDC hamwe n’abo bafatanije urugamba n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, yongeye gusiga ikoze munda ingabo z’u Burundi ngo kuko bongeye gupfa ku bwinshi muri iyi mirwano ndetse ngo bikaba bishoboka ko babuze abagera ku 100.
Nk’uko bitangazwa n’isoko ya Rwanda Tribune iri muri ibi bice ngo umwe mu Mbonerakure zazanywe gufasha FARDC guhangana na M23 yatangaje ko kuri uyu wa 06 Ugushyingo bashobora kuba bapfushije abagera ku 100, baje biyongera kubari bapfuye kuwa 05 Ugushyingo nabo batari bake na gato.
Iyi mirwano yari iri kubera muri Teritwari ya Nyiragongo, mu bice bya Buhumba na kibumba, imirwano yanasize umujyi wa Goma ukupiwe umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rwo gukumira ko inyeshyamba za M23 zafata uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Si abapfuye gusa kuko mu mirwano yo kuwa 05 Ugushyingo, abasirikare b’Abarundi bafashwe mpiri ari benshi muri bo hakaba harimo ufite ipeti rya Kapiteni( Capt) wanasobanuye byimbitse uko bisanze mu mirwano ihuje FARDC n’inyeshyamba za M23.
Iyi mirwano itoroshye iri kubera mu nkengero z’uyu mujyi yatumye kuri uyu mugoroba impunzi zirushaho kwiyongera ziva mu mujyi wa Goma zigana mu bice bya za Minova izindi zerekeza mu bihugu bituranye na Congo.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com