Igihugu cya Afurika y’Epfo cyatangaje ko kigomba guhambiriza Ambasaderi wa Israel, Eliav Belotsercovsky kubera ko igihugu cye kitari kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bw’abanyapalestine.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe umubano n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo Zane Dangor, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2023.
Mu butumwa bugufi, Dangor yatangarije Reuters yagize ati ”Afurika y’Epfo iri mu nzira yo guha Ambasaderi wa Israel, Eliav Belotsercovsky, inyandiko yamagana ibikorwa by’igihugu cye byo kutubahiriza uburenzanzira bwa muntu”
Ibi byagarutsweho kandi na Depite Ndlozi ushinzwe Ububanyi n’amahanga, ubwo yagezaga ku nteko aho Guverinoma ihagaze ku kibazo cy’intambara ya Israel na Hamas
Aho yagize ati “Tugomba kwirukana ambasaderi wa Israel, Ntidushobora kuba inshuti kugeza igihe Sosiyete yabo izubahiriza amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bw’abanyapalestine bwo kubaho”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru Afurika y’epfo yahamagaje abadipolomate bayo bakorera muri Israel ngo hasuzumwe umubano wayo n’iki gihugu, kubera ko umubare w’abasivile bapfira mu ntambara y’umutwe w’iterabwoba wa Hamas ukomeje kwiyongera.
Afurika y’Epfo imaze igihe kinini iharanira amahoro mu Burasirazuba bwo hagati kandi yagiye inyuma y’Abanyapalestine igereranya ibibazo byabo n’ibyo yahuye nabyo k’ubutegetsi bwa Apartheid bwarangiye mu 1994.
Ubwiyongere bw’Abasivile bomeje gupfa mu ntambara ya Hamas, byatumye Depite Mbuyiseni Ndlozi wo mu ishyaka EFF ryo muri Afurika y’Epfo, yemeza ko nyuma yo guhamagaza abadipolomate babo muri Israel, igihugu cye gikwiye no guhambiriza ambasaderi wa Israel
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com