Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kwigarurira Karenga yari imaze igihe iminsi ibarizwamo FARDC na FDLR ndetse hakaba hari agace kagenzurwaga na Batayo y’Abarundi babarizwa muri kariya gace.
Ibi byabaye nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Kabati, yanasize indege zari zirikwifashishwa na FARDC zirashweho na M23 yifashishije imbunda iherutse kwambura FARDC.
Kalenga ni agace ubundi kabarizwa muri Bwiza igice kimaze iminsi cyaribasiwe n’ibi Bombe bikomeye byoherezwaga n’ingabo za Leta ya Congo, kuko ibice bimwe byari byagezemo inyeshyamba za M23, biturutse mu bice byagenzurwaga na FARDC, ndetse na FDLR dore ko ibi bice byari birimo n’ibirindiro by’ingabo z’u Burundi.
Iyi mirwano ariko si aha gusa yabereye kuko no muri Gitovu hafi ya Ruvundu naho hamaze kugera mu maboko y’izi nyeshyamba , mbese agace ka Ruvugndu ubu kakaba nako kari kugenzurwa n’izi nyeshyamba, zisa n’iziri kugenda nk’imvura.
Ibi bice bya Karenga byerekeza mu gace ka Sake naho Ruvundu kakaba ari agace kerekeza ku Mushaki,ikaba ibarizwa muri Mufunyi Matanda nayo yegereye Sake.
Ibi bice byose igihe byaba bimaze kujya mu maboko y’inyeshyamba za M23, byaba byoroshye cyane gufata umujyi wa Goma nta Sasu rivuze kuko ibice byose by’ibanze byaba biri mu maboko yabo, hanyuma ingabo za Leta zaba zisigaye mu mujyi wa Goma nazo zikerekeza iy’amazi cyangwa se mu Rwanda.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com