Umutwe wa M23 watangaje ko waraye wigaruriye uduce twa Kabati nahitwa ku Rugi muri Teritwari ya Masisi, aho bivugwa ko Mushaki nayo ubu iri hafi kwisanga mu maboko y’izi nyeshyamba.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Mushaki ivuga ko mu ntambara zabaye mu bice bitandukanye by’uturere twegereye agace ka Mushaki ,hagati y’umutwe wa M23 yahanganaga na Wazalendo,FDLR na FARDC .
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikomeza ivuga ko muri uko gutana mu mitwe abarwanyi ba Wazalendo bari bafite ibirindiro ahitwa ku Rugi na Kabati babitaye bahungira ahitwa Ruhonga na Rupangu,ibyo birindiro bihita bifatwa na M23.
Abatangabuhamya bakomeza bavuga ko abateye bo mu mutwe wa M23 baje baturutse mu bice bya Karenga na Tuwonane, aho umubare w’inyeshyamba za M23 wakubaga gatatu ingabo za Leta na Wazalendo zari zigihahanyanyaza muri iyo mirwano.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko ifatwa rya Kabati no ku rugi ryashyize igitutu ku ngabo za Leta na Wazalendo zikambitse ahitwa Hanika na Mushaki ,ku buryo isaha iyo ariyo yose agace ka Mushaki gashobora gufatwa na M23.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FARDC rubivugaho k’umurongo wa telephone duhamagara Lt.Co.Ndjike kaiko atubwira ko ari mu nama ya Guverineri mushya w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Mwizerwa Ally