Intambara imaze iminsi ibica bigacika mu burasirazuba bwa Congo,ikomeje gufata indi ntera, dore ko bamwe batangiye kuvuga ko umuti wafashwe n’ingabo za Leta ya Congo ari ugutwika inzu zose zari zisanzwe zituwemo n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Ibi kandi byatangiye kugaragara ubwo indege y’igisirikare cya Congo zo mu bwoko bwa SUKHOI 25 zatangiraga gusuka umuriro mu baturage bari batuye mu gace ka Kilolirwe, hanyuma amazu asigaye adatwitswe n’indege abasirikare ba FARDC bagahita basubira inyuma bakazitwika izuba riva.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri mu gace ka Muheto ibitangaza ngo FARDC yamaze gusaba abaturage bo mu duce twa Nyamitaba, Muheto,Buraro, Kabaya na Gitovu gukinga inzu zabo bakareba iyo berekeza
Kugeza ubu abaturage bakaba basa n’abaheze m’urujijo kubera ko bari gusabwa guhunga nyamara ntibabwirwe iyo berekeza.
Iyi mirwano ikomeje kwibasira abaturage ndetse n’ibyabo byose bikaba biri kwangirika ndetse n’ubuzima bwabo budasigaye.
Yves Umuhoza
Rwanda Tribune.com