Imirwano itoroshye yongeye kuramukira mu bice bya Buhumba na Kibumba byo muri Teritwari ya Nyiragongo, igice kiri mu nkengero z’umujyi wa Goma, mu gihe imirwano yari imaze iminsi isa n’iyimukiye mu bice bya Masisi.
Iyi mirwano yo muri iki gitondo ngo yaba yatangiye mu masaha ya 6H00 zo kuri uyu wa 11 Ugushyingo yasakiranije umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta FARDC hamwe n’abo bafatanije.
Ni ibitero byifashishijwemo n’indege zitandukanye zirimo na Sukhoï Su-25 zisanzwe zikoreshwa na FARDC. Nk’uko bitangazwa ngo ibi bitero byagabwe mu birindiro bya M23 biri muri ibi bice ndetse no mugace ka Kilorirwe muri Masisi, imirwano itangira ubwo
Ku wa Gatanu ni bwo imirwano yari isa n’iyahagaze kuko mu bice bya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo hatigeze humvikana amasasu. Ni nyuma y’uko mu minsi yabanje habaye imirwano ikomeye yatumye abaturage bahunga.
Abaturage kandi bakomeje kuvanwa mu byabo n’intambara dore ko bivugwa ko mu gace ka Bulengo, ku wa Kane abaturage barenga ibihumbi 10 bavuye mu byabo, bagahunga batazi iyo berekeza.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com