Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, yatangaje ko hakiri bamwe mu banyarwanda bakirangwa n’ingengabitekerezo yo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ibyatangajwe na Maurice Mugabowagahunde guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yari mu karere ka Gicumbi, mu nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa, aho yavuze ko hakiri bamwe mu baturage bakifitemo ingengabitekerezo ndetse ngo hari n’abashinze itsinda ryitwa(Abasuka).
Muri iyo nama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yanenze abakirangwa no guhakana no gupfobya Jenoside muri ako Karere, agaruka cyane ku mashyirahamwe ashyingwa muri ako karere ashingiye ku ivangura.
Muri ayo mashyirahamwe, yanenze cyane abaherutse kubaka itsinda ryiyise ‘Abasuka’ ati “Hano i Gicumbi, hari ibyo twabonye nk’ibishya aho baduhaye urugero rw’abitwa Abasuka bo mu Murenge wa Giti, bafashe umunsi umwe bakora urugendo bavuga ko bagiye gusimbura Umukuru w’Umudugudu”.
Guverineri Maurice Mugabowagahunde,yakomeje avuga ko , amacakubiri ari kugaragara mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, mu rubyiruko no mu madini .
Bamwe mu bitabiriye iyo nama, bameje ko bagiye gushyira imbaraga hamwe mu rwego rwo kwigisha abaturage kwirinda icyaricyo cyose cyabashora mu macakubiri.
Andi makuru, avuga ko muri aka Karere ka Gicumbi, hari bamwe mu bayobozi bataratangazwa, bari gukurikiranwaho icyaha cyo kubiba amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Insanganyamatsiko y’ukwezi gushize kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, igira iti “Ubumwe bwacu, ishingiro ry’ubudaheranwa” ndetse abitabiriye iyo nama kuri iyi nshuro, bakaba bafashe ingamba zo guhangana zigamije no guhangana abashaka kuzana amacakubiri mu Banyarwanda.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi avuga ko hakiri bamwe mu baturage bakirangwa no gupfobya ndetse no guhakana Jenoside.
Mu karere ka Gicumbi ho mu ntarayamajyaruguru ubwo bari mu ntama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa umuyobozi wiyi Ntara y’amajyaruguru yavuze ko hari bamwe mu baturage bakifitemo ingengabitekerezo y’amacakubiri kuburyo kandi ko mugihe ikibarimo bagira uruhare mugucamo amacakubiriab’anyarwanda ndetse ngo hari nabashinze itsinda ryitwa(Abasuka).
Muri iyo nama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yanenze abakirangwa no guhakana no gupfobya Jenoside muri ako Karere, agaruka cyane cyane ku mashyirahamwe yubakwa ashingiye ku ivangura.
Muri ayo mashyirahamwe, yanenze cyane abaherutse kubaka itsinda ryiyise ‘Abasuka’ ati “Hano i Gicumbi, hari ibyo twabonye nk’ibishya aho baduhaye urugero rw’abitwa Abasuka bo mu Murenge wa Giti, bafashe umunsi umwe bakora urugendo bavuga ko bagiye gusimbura Umukuru w’Umudugudu”.
Uwo muyobozi yavuze ko amacakubiri kandi ari kugaragara mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, mu rubyiruko no mu madini n’amatorero.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde
Ati “Muri aka Karere, haracyari ibibazo bikomeye cyane byo guhakana no gupfobya Jenoside, cyane cyane aho usanga bigera mu rubyiruko, bikagera mu bayobozi ndetse no mu Bihayimana, bakigisha bavuga ko habaye Jenoside ebyiri cyangwa double Genocide, ibyo ugasanga bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ugasanga ndetse n’izo nyigisho zabo zirasenya aho Igihugu cyari kigeze”.
Arongera ati “Hari kandi amashyirahamwe, ibimina n’ibindi usanga byubaka bihereye ku matsinda uko abantu bavutse, aho bakomoka, imiryango migari yumva ko yashyiraho amashyirahamwe yabo, ndetse n’inzego zifata ibyemezo zumva ko zasimbura izashyizweho na Leta”.
Bamwe mu bitabiriye iyo nama, baremeza ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage kwirinda kurwanya icyabashora mu macakubiri.
Musenyeri Musengamana Papias, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yagize ati “Ikigomba gukorwa n’uko kwigisha bitarangira, kandi nta kintu navuga ngo gikozwe neza ijana ku ijana, buri kintu cyose gikwiye kugenda kinozwa uko imyaka igenda isimburana, kwigisha rero ni uguhozaho”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, mu kiganiro yatanze cya Ndi Umunyarwanda, yasabye buri wese kugira umuco wo guca burundu ibitanya Abanyarwanda.
Avuga ko Abanyarwanda basangiye umuco n’amateka, aho yabasabye kureka imbuto zabibwe n’abari babifitemo inyungu zo kubatanya ngo bamarane.
Mu Karere ka Gicumbi, ngo hari bamwe mu bayobozi bataratangazwa, bari gukurikiranwaho icyaha cyo kubiba amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Insanganyamatsiko y’ukwezi gushize kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, igira iti “Ubumwe bwacu, ishingiro ry’ubudaheranwa”.
Abitabiriye iyo nama bafashe ingamba zo guhangana n’abashaka kuzana amacakubiri mu Banyarwanda
Abitabiriye iyo nama bafashe ingamba zo guhangana n’abashaka kuzana amacakubiri mu Banyarwanda ndetse n’abanyarwandakazi.
Schadrack NIYIBIGIRA
Rwandatribune.com