Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 ukomeje gusatira amarembo ya Mweso, umutwe wa Hibou Special Force wari muri ako gace watangiye gukizwa n’amaguru
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Mweso ivuga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangiye gusatira ako gace mu ijoro ryakeye. Umutangabuhamya wabibonye yatubwiye ko abasilikare bari baharwariye bo mu ngabo za Leta batangiye kwimurwa n’ibikoresho byabo. Ubusanzwe agace ka Mweso kakaba kari karinzwe n’umutwe w’Abakomando babarizwa mu mutwe wa Hibou Special Force.
Intumwa ya Rubanda muri Kivu y’Amajyaruguru Depite Sebishimbo yabwiye BBC ko intambara muri Masisi yafashe ibice byose kandi ibintu bikomeje kumera nabi, akaba abona Guverinoma yabo ifite intege nke zo kuba yarangiza iki kibazo.
Umwe mu basilikare babarizwa muri Rejima ya Anaconda wo ku rwego rwa Kapiteni utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko abasilikare ba FARDC batagishaka kurwana, ko umuti basanga ari uko Leta yabo yashikirana na M23, kuko yabarushije imbaraga .
Intambara iri gusatira agace ka Mweso ije isumbiriza ikibazo cy’inzara na Korera kimaze iminsi cyugarije inkambi y’impunzi ihari icumbikiye abaturage ibihumbi 12000,hakiyongera n’ikibazo cy’umutekano muke cyari kihasanzwe cyatewe n’urujya n’uruza rw’imitwe ya Wazalendo n’ingabo za FARDC zidahwema gusahura abaturage.
Niyonkuru Flora