Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza umuriro muri Kivu y’amajyaruguru Virunga Energie yatangaje ko kugeza ubu yamaze gusana umuyoboro ugeza umuriro mu mujyi wa Goma.
Uyu muriro wari warangirijwe muri Teritwari ya Nyiragongo, ubwo ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije bateraga ibisasu biremereye bikaza guhura n’ipoto igemura umuriro mu mujyi wa Goma, bikarangira iyi Poto yangiritse ndetse n’amasinga yayinyuragaho agahita yangirika k’uburyo umuriro wahise ubura mu mujyi wose ndetse no mu nkengero zawo.
Uyu muriro wari umaze igihe kigera ku cyumweru kirenga warabuze k’uburyo abaturage batuye mu mujyi wa Goma ubusanzwe ituwe n’abaturage barenga Miliyoni 2 bari batangiye gutabaza ndetse bikaba byaratumwe bamwe batangira kuvuga ko ikibazo cy’umuriro ari nawo wifashishwaga ngo babone amazi kigiye kubasigamo imvune.
Icyo gihe abaturage baturanye n’umujyi wa Goma bo mu Rwanda bahise biyemeza gutanga inkunga y’amazi kugira ngo barebe ko ubuzima bwagaruka.
Uyu muriro kandi wari warabuze muri uyu mujyi mu gihe harimo ibitaro by’intara bifite abarwayi benshi barembye kandi bakeneye kwitabwaho, gusa k’ubw’amahirwe ikibazo kirakemutse n’ubwo ntawakwemeza ko bitazasubira kuko imirwano igikomeje.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com