Biravugwa ko igisirikare cy’u Burundi abasirikare bacyo benshi baherutse kuburirwa irengero, mu kibaya cya Kibumba, mu mirwano barimo bafatanyije n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bahanganye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ni amakuru yatanzwe n’umwe mu basirikare b’u Burundi utashatse kwivuga izina, uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru wavuze ko bariya basirikare b’u Burundi baheruka kwerekanwa ko bafashwe mpiri mu ntambara yo kuwa 05 Ugushyingo 2023, yabahuzaga na M23 mu nkengero z’umujyi wa Kitchanga, ubwo barwanaga mu duce duherereye mu bilometre 8 n’uriya mujyi, hari abandi batigeze babomenyetwa irengero batavuzwe.
Uyu musirikare yakomeje avuga ko hari n’abandi basirikare bapfuye benshi muri abo bamwe bashyinguwe i Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo abandi bagera kuri cumi na batanu 15,imirambo yabo ijyanwa gushyingurwa i Burundi.
Uwo musirikare yakomeje avuga ko, icyo gihe kandi hari abasirikare bakabakaba 150 b’u Burundi baburiwe irengero, ubwo bari mu rugamba rwabereye mu Kibaya cya Kibumba, bivugwa ko iyo mirwano yabaye muri kiriya Cyumweru gishize
Kibumba iri muri Teritwari ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bilometre 12 werekeza mu mujyi wa Goma.
Kuba u mutwe wa M23 warafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC ndetse na FDLR ngobiri mubintu bikomeje kwambika ubusa i Gihugu cy’u Burundi n’ica RDC.
K’umunsi w’ejo kuwa 14 Ugushyingo 2023, Umutwe w’inyeshyamba wa M23 werekanye abasirikare b’u Burundi wafashe mpiri k’urugamba.
Umuhoza Yves
Rwandatribune.Com
Bohereje abatarize ikijesho