Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyakomeje kwikoma u Rwanda, kirushinja ko arirwo rufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23, kikavuga ko nacyo ngo gishaka kurwanya uwo mutwe w’izo nyeshyamba gihereye mu gihugu cy’uRwanda ziturukamo.
Ni muri urwo rwego Leta ya Congo yongeye kwegereza Ingabo z’Uburundi zaje muri Congo gufasha ingabo za leta ya Congo,(FARDC), kurwanya inyeshyamba za M23, umupaka w’u Rwanda.
Izo ngabo z’u Burundi zoherejwe ahitwa Runingu, muri Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’ahitwa Nyantende, muri Teritwari ya Kabare.ibice ubundi bitabarizwamo inyeshyamba za M23 , bigahita bishimangira bya bitekerezo bya Congo byo gutera u Rwanda bahora bigamba.
Agace ka Nyantende ko muri Teritwari ya Kabale, ni agace kari mu bilometre bike werekeza mu mujyi wa Bukavu, akandi gace kashizwemo Ingabo z’u Burundi ni ahitwa Umusho, ni agace gaherereye k’u mupaka w’u Rwanda n’iki gihugu cya Congo.
Izo Ngabo zoherejwe muri ibyo bice nyuma y’uko muri bariya basirikare b’u Burundi, bamaze igihe baroherejwe muri Ngomo, i Nyangezi, kw’i Djwi ndetse na Kamanyola.
Mu Cyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko leta ya Congo, yaguze Indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa CH-4, izi ndege bakaba baraziguze n’igisirikare cy’u Bushinwa. Nyuma yo kuzigura bahise bohereza eshatu mu kirere cyo k’ umupaka w’u Rwanda na Congo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Jeunne Afrique.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, nibwo byemejwe na Leta ya Perezida Félix Tshisekedi, ko baguze Indege z’intambara zo mu bwoko bwa SUKHOÏ SU-25 ndetse n’izindi mbunda zitandukanye nk’uko byagiye binavugwa n’abategetsi ba Congo Kinshasa.
Ibi byose byakozwe mu rwego rwo gutegura intambara bashakaga kugaba k’u Rwanda kuko inshuro nyinshi babyigambye bavuga ko bagomba gutera u Rwanda, ndetse bamwe mu bategetsi ba Congo nti batinye kuvuga ko barugira intara y’igihugu cyabo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com