Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo , abaturage bakoze imyigaragambyo bamagana ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba itandukanye , Leta ya Congo yabumbiye mu kiswe Wazalendo, ikomeje guhohotera abaturage aho kurwanya umwanzi.
Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe itandukanye, Leta y’iki gihugu yahurije hamwe kugirango bafashe Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) guhangana n’umutwe wa M23.
Ni imyigaragambyo yabaye k’umunsi w’ejo kuwa 15 Ugushyingo 2023, aho abayikoraga bavugaga ko bamaganye ihohoterwa, ubujura, ubwicanyi ndetse no gutotezwa bakorerwa n’insorerensore zo muri uriya mutwe wa Wazalendo.
Mu ndirimbo baririmbaga bumvikanishaga ubutumwa bugira buti:’’Turarambiwe turasaba umutekano wacu”’
Kuva izi nsorensore za Wazalendo zahabwa intwaro n’igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zakunze kwibasira abaturage bo muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, aho guhangana n’inyeshyamba za M23.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com