Igisirikare cya Mali gifatanye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wagner Group , cyonge kwisubiza umujyi wa Kidal uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Mali .
Amakuru dukesha ikinyamakuru France 24, avuga ko inyeshyamba z’Abatuwarege, zaraye zivuye muri uyu mujyi wa Kidal shishi itabona , nyuma yaho ibirindiro byazo, byarashweho za bombe nyinshi hifashishijwe za Drones z’Intambara .
Aya makuru, akomeza avuga ko izi drones z’Intambara ,zarimo zikoreshwa n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wagner Group, bamaze iminsi bari gufasha igisirikare cya Mali muri iyi mirwano.
Aya makuru kandi , avuga ko mu gihe ibirindiro byizi nyeshyamba byarimo bisukwaho za bombe ubudatuza, zahisemo gufata umwanzuro wo gusubira inyuma bwangu ziva muri uwo mujyi wa Kidal, maze ingabo zo ku butaka za Mali na Wagner Group bahita binjira muri uwo mujyi bitabagoye.
Amashusho yashizwe hanze n’izi nyeshyamba , agaragaza abarwanyi bazo bagerageza kurasa izo drone z’intambara, ariko bikomeza kunanirana , mu gihe za mbombe zarimo zibituraho umusubirizo.
Abatuye muri uyu mujyi wa Kidal ,bakiranye ingabo za Mali na Wagner Group ibyinshimo byinshi ,nyuma y’imyaka igera hafi ku icumi, uyu mujyi ugenzurwa n’izi nyeshyamba dore ko zari zarawigaruriye mu 2014.
Mbere y’uko igisirikare cya Mali gifatanyije na Wagner Group bigarurira umujyi wa Kidal, bari babanje gufata undi mujyi wa Anefis nowe wari umaze igihe mu maboko y’inyeshyamba z’Abatuwarege.
Kwigarurira utu duce, ni zimwe mu nsinzi zikomeye Col Assimi Goita agezeho kuva yajya ku butegetsi , dore ko ari kimwe mubyo yari yarijeje Abaturage ubwo yahirikakaga ubutegetsi muri icyo gihugu, abushinja kunanirwa kurwanya izi nyeshyamba z’abajihadisiti.
Nyuma y’ifatwa rya Kidal ,Perezida wa Mali Col Assimi Goita, yahise atangaza ko imirwano igomba gukomeza kugeza igisirikare cya Mali kisubije ibice byose bimaze igihe byarigaruriwe n’izi nyeshamba.
Col Assimi Goita, yashinje Ubufaransa ,kuba aribwo bwaremye ndetse butera inkunga izi nyeshyamba zayogoje amajyaruguru y’igihugu cya Mali.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune TV