Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zongeye kugaba ibitero kabuhariwe, zigamije gutsemba no gutsisura inyeshyamba za M23 ziherereye mu gace ka Rumemeti ho muri Teritwari ya Masisi,ariko bifata ubusa.
Izi nyeshyamba za M23 ziherereye mu gace ka Rumemeti, ibarizwa muri Teritwari ya Masisi hafi ya Mushaki, uturutse kuri Ruvundu muri Bunyeri.
Ibi bitero by’indege byaminjagiye ibisasu ahitwa kuri Atene aho bakekaga ko izi nyeshyamba zashinze ibirindiro, ariko biza kurangira basanze izi nyeshyamba zisa n’izabavumbuye kuko usibye no gukomereka nta n’igikoresho cyabo cyangijwe n’ibi bisasu.
Nyuma yo kugaba ibi bitero, izi ngabo hamwe n’abazalendo bigambye ko bamaze gukora akantu, ndetse batangira no gutangaza amazina y’abaguye muri ibi bitero,ariko baza gukorwa n’isoni babonye abo bari baziko bahitanye bari kwidegembya nta n’ibicurane bari gutaka.
Inyeshyamba za M23 zafashe iki gice zikirukanyemo ingabo za Leta ya Congo, igice kimwe ahandi ho hakaba hari hakambitse inyeshyamba zibumbiye mu kiswe Wazalendo.
Izi ndege z’igisirikare cya Congo biravugwa ko zari ziri gukoreshwa n’abacanshuro babarizwa mu itsinda rya Wagina, basanzwe barwana k’uruhande rwa Leta ya Congo.
Iyi ntambara ikomeje guteza ibibazo mu baturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuko abaturage benshi bavanywe mubyabo, ndetse kugeza ubu bamwe bakaba batagira aho bakinga umusaya.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com