Mu buzima busanzwe abantu babana ( Umugabo n’ Umugore) ntibakunda kubura ikintu bapfa, rimwe na rimwe mukarakaranya ndetse bikabije, ariko ni ngombwa gucunga umujinya ndetse mugacunga amagambo mubwirana mutitaye kuwakosheje undi.
Ku mugore rero Kenshi haba ubwo ahubutse akabwira umugabo amagambo mabi ashobora gutuma umugabo abaho yanga umugore we kubera amagambo akomeretsa yamubwiye.
Dore amwe mu magambo udakwiye kubwira umugabo wawe
1.Ibyo nibyo ushoboye gusa: Ayo magambo Ashoboro gutuma urugo rwanyu rusenyuka mu buryo utazi, kubwira umugabo wawe gutyo ni nko kumubwira ko ntakintu ashoboye Kandi abagabo baremwe ku buryo bumva ko bashoboye ndetse bashobora ibintu byose. Rero kumubwira ayo magambo bishobora gutuma akora ikintu kibi gishobora kukubaza.
2.Ufite ikihe kibazo: Aho naho iyo ubwiye umugabo wawe gutyo yumva ari nkaho umubwiye ko yasaze mbese ko ibyo akora atabizi, ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.
3.Ntacyo nabo ntari kumwe nawe: Kubwira umugabo wawe ko ushoboye ndetse ko wamera neza mutari kumwe ni nko kumubwira ko utamushaka mu buzima bwawe.
4.Byose ni amakosa yawe: Gushyira amakosa yose ku mugabo wawe, nacyo ni kintu kibi cyangwa ni amagambo mabi udakwiye kumubwira.
5.Nta na rimwe unyumva: Kubwira umugabo wawe ko nta narimwe akumva nabyo ni bibi kuko umugabo wawe ashobora kubifata ukundi bityo bigatuma akurakarira cyane.
6.Ninjye ukora byose: Ibi nabyo umugabo wawe iyo ubimubwiye yumva ko ntacyo amaze, ntacyo agufasha mbese ko ntacyo ashoboye.
Aho kugirango umubwire amwe muri ayo magambo twavuze haruguru umugabo wawe, ahubwo ushaka ibindi ukora kuko hari igihe akubwira nabi, kuko akwitaho mu byiza no mu bibi, rero si ngombwa ko wumva Ari kukubwira nabi ngo nawe wihutire kumubwira nabi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com