Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ntabwoba na buke utewe n’ingabo za Leta ya Congo ( FARDC) bwo kuba wafata umujyi wa Goma, kuko bo biteguye bihagije kurwana ku baturage igihe cyose Leta ya Congo yaba itabikoze.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro umutwe w’inyeshyamba wa M23 wagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 18 Ugushyingo mu mujyi wa Bunaga, aho uyu mutwe wagaragaje ibibazo bitandukanye basabye Leta ya Congo gukemura hamwe n’ibyo bumvikanye nyamara ntibabihe agaciro.
Umuyobozi w’uyu mutwe abajjijwe niba banga gufata umujyi wa Goma kubera ubwoba bw’uko bashobora kuwubatsindamo yasobanuye ko bo badafite ubwoba bw’uko babarasa kuko batabarusha urugamba, ahubwo yemeza ko biteguye kubahiriza amasezerano byakwanga bagakomeza urugamba.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko basabye Leta inshuro nyinshi ko bafatanya gushaka umuti w’ikibazo bagihereye mu mizi, ariko Leta ya Congo yo igahitamo urugamba kandi ntirushobora gukemura ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yakomeje avuga ati” nibashaka ko dukomeza kurwana tuzafata n’aharenze umujyi wa Goma”.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com