Mu kiganiro n’itangazamakuru, umukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yatangaje ko we ubwe yatunguwe n’imikorere y’ingabo z’u Burundi, zigeze muri Congo, atangaza ko zahinduye ibyo bari bavuganye igihe yari yagiye I Burundi, avuga ko icyabazanye gitandukanye n’ibyo bari gukora.
Bertrand Bisimwa yemeza ko aba basirikare icyo bari baje gukora ari ukujya hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo , hanyuma bagafasha abaturage babarindira umutekano.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ibi mu gihe izi ngabo zishinjwa kwivanga mu mirwano, izi nyeshyamba zihanganyemo n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanya mu mirwano, barimo FDLR, Wazalendo n’abacanshuro, bityo uyu mugabo akemeza ko ibyo basezeranye, mu masezerano abemerera kuza mu gihugu cyabo ntaho ahuriye n’ibyo bakora.
Bertrand Bisimwa atangaza ko mbere y’uko izi ngabo ziza muri iki gihugu yari yabanje kujyayo I Burundi, hanyuma baganira ku mikorere yazo, igihe zizaba zigeze muri Congo ariko akemeza ko yatunguwe amaze kubona ibyo bari gukora.
Yagize ati” Naratunguwe mbonye ibikorwa byabo kandi twari twaravuganye, mbese narumiwe mbura uko nifata.”
Ibi yarimo abivuga mu gihe ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kubunga bunga amahoro k’urundi ruhande zarimo zitangaza ko zigiye guhangana n’uyu mutwe ndetse zinasaba ingabo za Leta ya Congo na Wazalendo gusubira inyuma kugira ngo birebanire.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com