Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Demokarasi ya Congo, yagaragarije abaturage b’igihugu cye ko yiteguye kuba yaba igitambo kugirango igihugu cye cyongere kubona umutekano , ko azakoresha ingufu ze zose kugirango abigereho.
Ibi byuko Tshisekedi yaba igitambo Yabitangaje ku wa19 Ugushyingo, ubwo yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamaza muri Stade des Martyrs i Kinshasa.
Tshisekedi ari kwiyamamariza kuyobora RDC muri manda ye ya kabiri, nyuma y’uko iya mbere yatowemo muri 2018 iri kugenda igana ku musozo.
Imbere y’ibihumbi by’abanye-Congo, Tshisekedi yagize ati: “Njyewe umukandida wanyu numéro 20, njyewe Perezida wa Repubulika ni mumenye ko kugeza mpfuye ntazigera ntezuka ku kubakunda, gukunda ihihugu cyanjye, nzatanga ubuzima bwanjye ku bwa Congo.”
Tshisekedi yunzemo ko abanye-Congo baza imbere mu bimuhangayikishije, ashimangira ko niba umunye-Congo ari we ibikorwa bya Leta byose byubakiyeho bisobanura ko azabasha kubaka igihugu cye.
Tshisekedi yatangaje ibi mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinja kuba nta kintu gifatika yagejeje kuri RDC mu myaka itanu amaze ayobora iki gihugu.
Kuri ubu abenshi mu banye-Congo babayeho mu buzima bubi kubera ubukene, hejuru y’ibi ibice bitandukanye bya RDC biracyugarijwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Ni kenshi na kenshi umuyobozi wa repubulika ya Demokarasi ya Congo avuga amagambo akakaye kugirango yumvishe abaturage be ko akunze igihugu cye kandi afite umugambi wo kugishakira umutekano akaba ababwira bino kugirango abashe kwigarurira abaturage ba RDC ngo bazongere kumutora mu matora yo kuwa 20 ugushyingo 2023.
Mucunguzi obed
Rwanda Tribune.com