Umutwe w’inyeshyamba wa M23 nyuma yo gupfubya ibisasu biremere byatewe n’indege zo mu bwoko bwa SUKHOÏ-25, abo bahanganye bakutse umutima bavuga ko uyu mutwe ufite ibibasu biremere kuruta ibyabo.
Ibi byatangiye kugaragara kuwa 18 Ugushyingo 2023, ubwo umutwe wa M23 wateguraga ikiganiro n’abanyamakuru ( Press conference), cyari cyateguriwe i Bunagana ahazwi nk’ikicaro gikuru cya M23. Nk’uko byavuzwe ubuyobozi bwa M23 butegura kiriya kiganiro bwasezeranyije abazacyitabira bose ko bizeye umutekano ko ntakibazo, aho banavuze ko ikirere gikingiye(Protected) bivuga ko hari izindi mbaraga bari bizeye.
Umutwe wa M23 wakomeje kumara impungenge abagombaga kwitabira iyo Press Conference,babizeza ko umutekano uhagaze neza, dore ko hari amakuru yari ahari avuga ko Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bari bagambiriye gutera ibisasu muri iyo Press Conference.
FARDC yakomeje kubona ko ishyamba Atari ryeru nyuma y’uko k’umunsi w’ejo kuwa 20 ugushyingo 2023, mu masaha y’igicamunsi nabwo bagabye ibitero bakoresheje indege z’intambara zo mu bwoko bwa SUKHOÏ-25, M23 ihita ipfubiriza ibyo bisasu mu kirere nk’uko iy’inkuru twayihamirijwe n’umwe mu barwanyi ba M23. Nyuma y’uko ibisasu by’indege bipfubye inshuro nyinshi k’umunsi umwe byavuzwe ko FARDC yahise ikuka umutima.
Uyu musirikare yavuze ko umutwe w’Inyeshyamba wa M23 ushaka kwereka Leta ya Tshisekedi ko itayirenze ubushobozi, akomeza avuga ko bategereje gukora ibindi bishya birenze bizatuma Guverinoma ya Congo imanika amaboko vuba bidatinze.
Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 ukomeje kugenda wongera kwigarurira ibice byinshi byo muri Teritwari ya Masisi, na Nyiragongo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com
Ubwo yabipfubije gute ra!???