Imirwano ikomeye ishyamiranyije Ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23 yubuye mu bice bya Mashaki na Matanda mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi byatumye abaturage bo muri Groupement ya Bashali, Mukoto na Bashali Kahembe baramukira mu rusaku rw’imbunda nini n’intoya cyane abo mu duce twa Kibarizo, Mihanga, Kitobo, Gitovu, Bunyoli kwa Ngezaho.
Isoko y’amakuru ya rwandatribune yatangaje ko abaturage ba Mushaki na Matanda bamaze guhambira utwabo ariko bakaba bafite ikibazo cy’aho berekeza kubera ko aho bagombaga kwerekeza ari mu mujyi wa Sake none Sake nayo ikaba yugarijwe.
Ni mugihe ubwo twateguraga aya makuru twamenyeko M23 yari igeze hafi ya Rupangu ivuye Kalenga bityo abaturage bakaba bakomeje kuba mu gihirahiro, cyakora abenshi bari guhitamo kwerekeza mu bice M23 yamaze gufata kuko bavuga ko n’ubwo hari imirwano bo bapfa kubitaho.
Ihuriro ryahawe izina rya wazalendo riri gufatanya na FARDC rishinjwa guhohotera abaturage baho ingabo za Leta zifashe, iyi ikaba imwe mu mpamvu zituma abaturage bifungirana mu mazu yabo, abandi bakishora mu masasu aho M23 iba yafashe.