Mu itangazo ryashyizwe hanze n’itsinda ry’abanyamulenge bagamije kwirwanaho, Twirwaneho, bamaganiye kure igitero cya Kinyamaswa cyagabwe n’ihuriro ry’inyabutatu rya Mai Mai ( Rushaba na Gapappa) FARDC na Gumino, igitero cyari kiyobowe na Koloneri Nyamusaraba, kikibasira abasivile b’abanyamulenge bo mu gace ka Kahololo muri Rurambo.
Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa 21 Ugushyingo, ubwo iki gitero cyari kiyobowe na Koloneri Nyamusaraba cyaje giturutse I Masango muri Gitoga, maze kikibasira agace gatuwe n’abasivile bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu mudugudu wa Kuwabirindiro, Nyakamungu na Mugono aha ni muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’amajyepfo.
Iki gitero cyasize abaturage batari bake bavuye mu byabo ndetse n’amazu menshi aratwikwa k’uburyo buteye isoni.
Ibi kandi bije bikurikira ibindi bitero byagabwe muri utu duce muri 2021 byatumye abaturage bahungira mu kibaya cya Rusizi muri Bwegera, aho bamaze umwaka wose mu buhungiro.
Twirwaneho yamaganiye kure ubwo bufatanye bw’abanzi babo kandi basaba amahanga kwamaganira kure ubugome nk’ubwo bugamije gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge.
Twirwaneho kandi yatangaje ko izaharanira kurinda ubwoko bw’Abanyamulenge igihe cyose. Umuhuzabikorwa w’Abanyamulenge Welcome Ndakize Kamasa,ninawe washyize umukono kuri iri tangazo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com