Imirwano itoroshye yahuje ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba irimo Gumino, Mai Mai ifatanyije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), n’Itsinda ry’Abanyamulenge bashinzwe kurinda abaturage (Twirwaneho) yasize abaturage babiri bahaburiye ubuzima.
Iyi mirwano yaturutse ku bitero byagabwe n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba irimo Gumino, Mai Mai na FARDC bakibasira agace gatuwe cyane n’ubwoko bw’abatutsi b’Abanyamulenge baba mu misozi miremire y’I Mulenge cyane cyane mu gace ka Nyakamungu, Localite ya Kahororo, aha ni muri Gurupoma ya Kigoma. Teritwari ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo
Iyi mirwano yaguyemo abaturage babiri bo muri aka gace, inakomerekeramo umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka irihagati ya 15 na 18 n’umugore uri mu kigero cy’imyaka 47. Ni igitero cyagabwe na ririya huriro rya Maï Maï, umutwe witwaje Intwaro wa Gumino bafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), bakaba bari bayobowe na Colonel Alexis Nyamusaraba.
Nyuma y’uko ririya huriro ryari rimaze kugaba igitero muri kariya gace ka Nyakamungu muri Rurambo nk’uko Abanyamulenge bakunze kuhita, abaturage bo mu itsinda rya Twirwaneho batabaye abasivile maze barwanirira abaturage biza kurangira ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa rihunze aho ndetse baje guhungira mu gace ko muri Localité ya Gitembe, gurupoma ya Kigoma, muri Teritwari ya Uvira.
Iy’i mirwano yaje gukomeza biza kurangira na none kandi Twirwaneho yambuye ririya huriro ry’ingabo za RDC, Gumino, na Maï Maï, kariya gace bari bahungiyemo ka Gitembe ndetse ibambura n’ibikoresho byinshi bya Gisirikare birimo imbunda ziremereye n’izindi nto.
Amakuru avuga ko bambuwe imbunda zirimo RPG 3, PKM 3 na Mortier 60 imwe, n’izindi zirimo za AK-47. Aya makuru kandi akomeza avuga ko FARDC, Maï Maï, na Gumino bapfushije abarwanyi ba barirwa muri 47 abandi benshi barakomereka.
Kugeza ubu ihuriro ry’ingabo za Kinshasa zikomeje kuyabangira ingata nk’uko abaturage baturiye ibyo bice babiduhamirije ubwo baduhaga ay’amakuru.
Bwana Isaac Byinshi, yagize ati: “Kugeza ubu Twirwaneho yakomeje kubakurikiza imbunda ziremereye kuko ziri kumvikana mu misozi y’Epfo muri Gitembe.”
Ni kenshi byakunzwe kuvugwa ko ubwoko bw’Abatutsi muri Congo, bukomeje guhohoterwa, bicirwa, basahurwa, ariko Leta ya Congo ntigire icyo ibikoraho.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com