Nyuma yuko Umuyobozi wa Hamas yatangaje ko hagomba kubaho amasezerano agamije kuzana amahoro hagati y’intambara iri hagati y’umutwe wa Hamas na Israel, Israel ikabyanga ikomeje, nyuma yaje kwemerako habaho kurekurwa kwabari barashimuswe n’abafunze ku mpande zombi.
Mu kugirana amasezerano y’amahoro na Israel ni kimwe mu byatera icyizere cy’uko intambara iri kubera muri Gaza ishobora kuba yahagarara mu rwego rwo kubona umutekano hagati yabo.
Ibi ariko Israel ntiyahise igira icyo ibivugaho.Minisitiri w’imbere muri Israel,Benjamin Netanyahu we avuga ku mirwano y’impande zombi yashimangiraga ko imirwano idashobora guhagarara hatararekurwa abashimuswe.
Ibi byabaye nyuma yuko perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika,Joe Biden ku wa mbere taliki 20 Ugushyingo yatangaje ko hagomba kubaho amasezerano yo kuba hahaharitswe imirwano mu rwego rwo kugirango imbohe zirekurwe zibone naho zinyura.
Quatar nk’umuhuza wa Hamas na Israel yavuzeko ayo masezerano ashobora kwemerwa bigoranye kubera igihe gishize imirwano irimbanije ntaruhande rushaka kuva ku izima, dore ko Hamas ariyo yanashotoye Israel.
Igitangaje kiriho ubu ni uko kuri ubu Israel yemeye gutanga abantu 150 yari yarashimuse na Hamas yemera kurekura abo yari yarashimuse 50 ndetse hemezwa ko hagiye kuba hahagaritswe imirwano mu gihe cy’iminsi ine.
Niyonkuru Florentine