Mu mirwano ikakaye yatangiye mu ma saa kumi z’igitondo kuri uyu wa gatatu umutwe udasanzwe w’ingabo za Fardc nabo bafatanya bazindutse barasa ibisasu biremereye mu gace ka Karenga na Kilolirwe aho umutwe wa M23 watatanyije izo ngabo za Fardc zikanata zimwe mu ntwaro zikomeye za gisirikare zari zifite.
Umuyobozi wa ARC/M23 Bertrand Bisiimwa yatangaje k’urukuta rwe rwa twitter ko batatanyije ingabo zidasanzwe za fardc zari zazindutse zongera kurasa kubaturage bo mu duce twa kilolirwe na Kalenga kandi ko bataye na zimwe mu ntwaro bari bafite hafashwe imbunda.
Andi makuru dukesha umuturage uri mu burasirazuba bwa congo yatangarije rwandatribune.com ko ingabo za fardc,fdrl,MaiMai,wagner,ingabo z’Abarundi na wazalendo bazindutse bahanganye n’umutwe wa M23 mu duce twa Kimeneti,Kadirishya,Nyamitaba na Muhongozi.
Uwo muturage kandi yaduhamirije ko habayeho iraswa ku birindiro bya M23 biri mu duce twa kalenga na Kilolirwe akaba akomeza avuga ko ataramenya ibyangiritse ariko indi soko yacu ikorera muri ako gace ka Kalenga ko yiboneye imirambo 27 ya fardc nabo bafatanya ndetse ko hafashwe imbunda z’ubwoko bwa LPG 7 esheshatu,infla rouge esheshatu na galyre gun ipaki eshanu.
Imirwano imaze iminsi ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya leta nabo bafatanyije buri ruhande rushinja urundi kuba hatubahirizwa amasezerano yasinywe hagati ya leta ya Kinshansa n’umutwe wa M23 harimo aya Nairobi,Luanda n’aya Bujumbura.
Abanyepolitiki batandukanye ba congo kinshansa bagumya gushinja guverinoma ya Congo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ariko leta ikabihakana nubwo bamwe mubafatirwa k’urugamba badahwema kubyemeza.
Mucunguzi obed
Rwanda Tribune.com