Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzego z’umutekano zo muri Burkina Faso zatangaje ko abantu 15 barimo abasivile 13 baguye mu bitero bibiri byagabwe mu Burasirazuba bw’igihugu bikozwe n’ibyiyahuzi.
Ibi bitero byagabwe n’intagondwa z’abahezanguni bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu, intagondwa zikunze kwibasira abasivile ndetse n’abandi.
Ibi bitero byombi byagabwe mu nsisiro ebyiri zo mu Mujyi wa Diapaga mu Ntara ya Tapoa iherereye mu Burasirazuba bw’igihugu, mu mpera z’icyumweru gishize.
Umuvugizi w’Imiryango itari iya Leta muri aka gace yabwiye AFP ko abantu baguye muri ibi bitero barimo abasivili 13 n’abakorerabushake babiri bafasha inzego z’umutekano muri ako gace.
Umwe mu bashinzwe umutekano yatangaje ko “ingabo zahise zitabara zisubiza inyuma abarwanyi bagabye igitero ndetse zica benshi muri bo. Ibikorwa by’ingabo zo ku butaka no mu kirere birakomeje mu Burasirazuba ndetse byahitanye abarenga 50 mu bagabye igitero ndetse hasenywa ibirindiro byabo byinshi.”
Kuva muri 2015 Burkina Faso yazahajwe n’ibitero bigabwa n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Islamic State na al-Qaeda, imitwe imaze igihe ijujubya ibuhugu bituranye nka Mali na Niger.
Kugeza ubu abantu babarirwa mu bihumbi 17, barimo abasivili n’abasirikare ni bo bamaze guhitanwa n’izi ntambara mu myaka umunani ishize, barimo 6000 bapfuye kuva umwaka wa 2023 watangira.
Ikigo gishinzwe iby’ubutabazi kandi kigaragaza ko abarenga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo bagahungira mu bice bitandukanye by’imbere mu gihugu
Kugeza ubu iki gihugu kiri guhangana n’ibibazo by’umutekano mu gihe Leta y’inzibacyuho iri guhangana n’uko yashyira igihugu k’umurongo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com