Imirwano ikomeye yongeye guhuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro ry’imitwe yiswe Wazalendo hamwe na FARDC muri Bwiza, igice uyu mutwe waraye wigaruriye ndetse ukaba wari urimo n’ibirindiro byabo nabyo bikigarurirwa n’uyu mutwe.
Ni ibitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Congo zifatanije na Wazalendo hamwe na FDLR, iyi mirwano yatangiriye kuri Axe ya Mweso-Gashuga na Pinga.
Iyi Axe mvuze haruguru yo yibasiwe na Mai Mai NDCR na Nyatura Abazungu nibo baturutse muri biriya bice bitwaje imbunda zitandukanye zirimo izirasa ama Bombe n’izindi zisanzwe.
Hanyuma kuri GTN ho haturutse FDLR,FARDC na CMC, aha ni kuri Axe ya Mweso –Gatsiru, aho aba bari bayobowe na Col Niyibizi hamwe na Regiment yitwa Anakonda.
Iyi ntambara kandi ntiyigeze ihosha kuko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yari ikiri kubica bigacika muri biriya bice.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo imirwano iri kubera munyengero z’umujyi wa Mweso ariko ntiyageze mu mujyi hagati, ku buryo abaturage batahunze batemberaga buhoro buhoro n’ubwo baba bafite ubwoba.
Mu mujyi wa Mweso bamwe bari kugenda
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com