Abazalendo batangiye kuburirana ko nibaramuka badahunze iyi ntambara bafatanyije n’ingabo za Leta ya Congo ( FARDC) bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ko irabamarira ku icumu, kuko FARDC yakabaye ibafasha ariyo iri guhunga mbere abandi bakahasiga ubuzima.
Ibi byagaragaye muri audio yaba Wazalendo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, iburira abawazalendo bagenzi babo n’ubutegetsi bwa Leta ya Perezida Tshisekedi ko bananiwe intambara bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, avuga ko M23 ibasumbya imbaraga kandi ko bamaze gushirira ku rugamba.
Ni Audio yatanzwe n’umukongomani, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023, aho yanavuze ko aherereye i Goma, mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu gutanga iriya audio yakoresheje ururimi rw’igiswahili, ugenekereje mu kinyamulenge, yagize ati: “Iriya Ntambara turimo na M23 twebwe Wazalendo twaratsinzwe n’ubwo ubuyobozi bwa leta yacu batabyemera. FARDC yarakubiswe nabi, nabi.”
Yakomeje agira ati: “Ubutegetsi bwacu nibutareba neza abasirikare ba FARDC, FDLR n’Abasirikare b’u Burundi, bazashirira muri iyi ntambara, M23 ifite imbaraga nyinshi.”
Uwatangaga audio yasoje asaba ko Wazalendo na Guverinoma ya Congo bagomba kwicarana na M23 bakaganira ku buryo barangiza intambara iri hagati yabo.
Iyo audio yahamyaga ko abasirikare ba FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo bishwemo abantu berenga 250. Aba ngo bapfuye kuwa 22 Ugushyingo 2023, bakaba baraguye mu bice byo muri Kalenga, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igihe M23 yigaruriraga agace ka Mweso.
Nyuma y’iyo audio berekanye imirambo y’abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa biciwe muri biriya bice. Wabonaga ari imirambo myinshi ibarirwa mu magana.
Wazalendo irimo gutanga inama yo kugirana ibiganiro na M23, mu gihe Leta ya Perezida Tshisekedi yo itabikozwa.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com