Indege y’Igisirikare cya Congo (FARDC) yari itwaye imirambo n’inkomere z’Igisirikare cy’u Burundi yakoze impanuka idasanzwe, ubwo yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bujumbura.
Iyo ndege yakoze impanuka kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, ubwo yari itwaye imirambo n’inkomere y’abasirikare b’u Burundi, bakomerekeye k’urugamba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bamaze iminsi bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ubwo iriya ndege yituraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cyitiriwe Merchior Ndadaye n’ibwo habaye iriya mpanuka bivugwa ko itari isanzwe.
Nk’uko byavuzwe iriya ndege yahoraga igwa ku kibuga cy’indege cya Gisirikare giherereye i Bujumbura, ariko ubwo yari igeze mu kirere yahise iyobera ku kibuga cy’indege cyitiriwe Merchior Ndadaye maze iza gukora impanuka yitse hasi, aho umwotsi wahise uzamuka mu kirere. Gusa nta bantu baguye muri iyo mpanuka usibye umwotsi wazamutse mu kirere.
Isoko yacu dukesha iy’inkuru ivuga ko iriya ndege yari itwaye umurambo umwe w’umusirikare w’u Burundi ufite ipeti rya Major n’inkomere esheshatu z’abasirikare b’u Burundi
Hashize iminsi umutwe w’Inyeshyamba wa M23 ushinja leta y’u Burundi gufasha igisirikare cya Leta ya Congo mu ntambara imaze iminsi ibera muri biriya bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Adeline Uwineza
RwandaTribune. Com