Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kirr yakiriye ububasha bwo kuyobora Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba EAC. Mu mbwirwaruhame yagejeje kuri bagenzi be, yumvikanye yitiranya ibihugu n’ababiyobora ibyo benshi bise kuvanga vanga, byatumye batangira guseka kubera iyo mpamvu.
Umunyamabanga mukuru wa EAC witwa Dr. Peter Mathuki niwe wamuhaye ikaze muri uriya muryango, aboneraho no kumusaba kugeza ijambo ku bari bamukurikiye by’umwihariko abanyamuryango ba EAC.
Yarateruye agira ati : “ Murakoze cyane… Nyakubahwa Samia Suluhu Perezida wa Repubulika yunze ubumwe y’u Rwanda nako ya Tanzania ; Nyakubahwa Felix Tshisekedi uhagarariye Perezida wa Uganda, nako wa Congo…”
Museveni yumvise ko Tshisekedi ahagarariye Uganda arakebuka areba Salva Kirr arumirwa.I
Icyakora Perezida Tshisekedi we ntiyari ahari ahubwo yari ahagarariwe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba.
Ubwo yavugaga ibi, Dr Mathuki yari amwegereye amwongorera amubwira ko ari gusoma nabi, akitiranya amazina y’Abakuru b’Ibihugu n’ibihugu bihagarariwe. Byasaga nk’aho Kirr atari gusoma neza ibyanditse!.
Mu gukomeza ijambo rye, Perezida Kirr yashimiye bagenzi be ndetse n’abatuye EAC muri rusange kubera umusanzu bahaye igihugu cye kugira ngo kive mu bibazo by’intambara kirimo.
Avuga ko uwo musanzu waturutse mu byemejwe mu nama nk’iyo yabaye ku nshurio ya 22.
Kirr ati: “ Kuva icyo gihe kugeza ubu, Sudani y’Epfo yiyemeje kunga ubumwe, kandi ibirarane dufite mu gutanga umusanzu wacu mu kigega cya EAC twiteguye kubyishyura byose kandi tukabyishyurira igihe.”
Abari bari mu cyumba iyi nama yabereyemo bahise bamukomera amashyi nawe aboneraho kurangiza imbwirwaruhame ye.
Yanaboneyeho gushimira Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kuba yarakiriye iriya nama.
Avuga ko we na bagenzi be bakiriwe neza kandi babimushimira.
Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo ni umugabo ukuze kuko yavutse taliki 13, Nzeri, 1951, ubu afite imyaka 72 y’amavuko, yahawe kuyobora uyu murwango wa EAC mu cyumweru gishize, akaba yarashyikirijwe inkoni y’ubushumba kuri uyu wa 26 Ugushyingo.
Iyumvire uko yitiranyije Abakuru b’ibihugu n’ibihugu bayoboye
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com