Imirwano ya hato na hato irakomeje hagati y’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 n’igisirikare cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kirimo gufashwa n’Ingabo z’ u Burundi,Wazalendo, FDLR n’Abacanshuro b’Ababazungu muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amakuru.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com, iherereye mu gace ka Kilorirwe, avuga ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, Abaturage bo muri ako gace ,bakomeje guhunga biturutse kuri za bombe ziri kuraswa umusubirizo n’igirikare cya FARDC muri ako gace ka Kilorirwe.
Aya makuru, akomeza avuga ko aba baturage ,ubu bari guhungira mu tundi duce tugenzurwa na M23 turimo Nturo, peti Masisi ,Bwiza n’ahandi.
Aya makuru kandi, akomeza avuga ko hari abaturage bake bari basigaye mu gace ka Nyamitaba , nabo batangiye guhugunga kubera ubwoba ,nyuma y’abandi bari barahunze berekeza i Rushebere ya Masisi mu gihe abandi bari guhunga berekeza muri centre yaMuheto .
Amakuru agera kuru Rwandatribune.com ,avuga ko aba baturage bo muri Kilorirwe, bari guhunga za Bombe ziri kuraswa na FARDC, nyuma yo kubisabwa na M23 kugirango bajye mu duce tubarizwamo umutekano uyu mutwe ugenzura.
Ikindi n’uko usibye izo mbombe ziri kuraswa na FARDC , kugeza ubu abarwanyi ba M23, nibo bakigenzura byuzuye agace ka Kilorirwe ,kuko FARDC n’abo bafatanyije bakomeje kugorwa no kugaba igitero hifashishijwe abasirikare banyura mu nzira zo kubutaka .
Ibi ngo akaba aribyo byatumye FARDC ihitamo kurasa za mbombe muri ako gace ka Kilorirwe kagenzurwa na M23, hifashishijwe intwaro zirasa mu ntera ndende , kugirango irebe ko yatsinsura abarwanyi b’uyu mutwe muri ako gace, ariko bikaba bikomeje kunanirana,ngo kuko abarwanyi ba M23 bamaze gushyiraho uburyo butuma izo mbombe ,zidahitana abarwanyi babo bari muri ako gace.
Binyuze mu butumwa aheruka kunyuza ku rubuga rwe rwa X, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare,yavuze ko FARDC iri kurasa za bombe buhumyi mu gace ka Kilorirwe ndetse ko izo bombe, ziri kwibasira imitungo y’abaturage, harimo n’inka zishwe nizo bombe izindi zigakomereka.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com