Polisi yo muri Israel yatangaje ko Abanya-Israel batatu bishwe,abandi 16 barakomereka nyuma y’igitero cyagabwe n’Abanyapalesitine babiri bitwaje intwaro barashe kuri bisi yari yuzuye abantu i Yerusaremu.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga Abo banyapalestine bagabye iki gitero bakorana na Hamas, kandi Hamas nayo yavuze ko aba bombi ari abayoboke bayo ivuga ko iki gitero ari igisubizo ku byaha bya Israel muri Gaza n’ahandi.
Bije nyuma y’amasaha make Ubwongereza, Amerika ndetse n’ibindi bihugu by’iburengerazuba byumvikanye na Israel kongera amasezerano y’agahenge muri Gaza ku munsi wa karindwi no kwemerera ko hajyaho ubundi buryo bwo guhana ingwate muri Israel ku mfungwa za Palestine.
Ibitangazamakuru byo muri Israel byagaragaje ko mu bishwe harimo umugore w’imyaka 24 Livia Dickman ,Rabbi Elimelech Wasserman w’imyaka 73 na Hana Ifergan w’imyaka 67.
Polisi yavuze ko abagabye igitero ari abavandimwe babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 baturutse mu gace ka Sur Baher gaherereye mu burasirazuba bwa Yeruzalemu.
Inzego z’umutekano zatanagaje ko bavuga ko bafitanye isano na Hamas kandi mbere bakatiwe igihano cyo gufungwa bazira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Israel.
Hagati aho umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken yageze ari i Tel Aviv mu rwego rwo kongera ingufu mu guhagarika intambara, yatewe n’igitero cyagabwe na Hamas kuri Israel ku ya 7 Ukwakira.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com