Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo agarukwaho na bamwe mu banyamakuru b’abakongomani bakurikiranira hafi iby’imirwano ihabera, aravuga ko ingabo za Kenya zari mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zatangiye kuzinga ibikoresho no kwitegura gutaha zisubira iwabo muri Kenya,guhera uyu munsi tariki 3 Ukuboza.
Muri izi ntangiriro z’uku kwezi, tariki 8 Ukuboza, nibwo manda y’ingabo za EAC zari ziri muri Kongo izarangira. Gahunda yo gutaha kw’ingabo za EAC irareba n’ingabo z’ibindi bihugu, icyakora iza Kenya nizo zivuzweho kuba arizo ziri butahe ku ikubitito.
Hari amakuru avuga ko icyiziro cy’ingabo za Kenya zigera ku ijana zamaze kurire indege zikaba zagsubiye muri Kenya.
General Francis Ogolla,umugaba w’izo ngabo yazisabye kugira ubumwe no kuba maso kugirango hatabaho umutekano muke mu gihe zitegura gutaha, yongera gushimangira ko Leta ya Congo itigeze yifuza ko ingabo ayoboye zongera mandat yazo mu mugambi wo kugarura amahoro no guhagarara hagati y’impande zihanganye arizo umutwe wa M23 n’ingabo za Congo (FARDC) n’abafatanya nazo.
Perezida wa Congo Felix Tshisekedi yakunze gutunga agatoki izi ngabo avuga ko nta musaruro zatanze, ngo kuko zanze kurasa umutwe wa M23. Izi ngabo zigomba kuhava zisimburwa n’iz’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’amajyepfo SADC, zo zitezweho ko zishobora kuzarwanya uyu mutwe wa M23.