M23 yatangaje ko nyuma y’uko ingabo z’umuryango bw’Afurika y’iburasirazuba EACRF zisubiye iwabo, bagomba guhita basubira mu bice byose izi ngabo zivuyemo kugira ngo bakomeze gucungira umutekano, abaturage babo nk’uko babyiyemeje.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije, uyu mutwe ubwo wigaruriraga ibice bitandukanye byo muri Kivu y’amajyaruguru, uyu mutwe wasabwe gusubira inyuma, ibice bari bafashe babiha ingabo z’akarere ka EAC, ari nako batangaje ko bagiye gusubiramo.
Ibi bice byari byararekuwe n’inyeshyamba za M23, byari mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, izi nyeshyamba za M23 zatangaje ko zigomba guhita zisubiza ibice zari zaravuyemo kugira ngo bijyemo ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EACRF.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Bwana Bertrand Bisimwa, yavuze ko ibice byose biri kuvamo ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bagomba kubisubiramo, kuko bari babivuyemo, bashaka ko izi ngabo zicungira umutekano abaturage bahatuye, none ubu bakaba bisubiriye iwabo.
Ni kenshi kandi abavugizi b’uyu mutwe bagaragaje ko aba basirikare ni basubira iwabo aho bari bahawe hazasubira mu maboko y’abahahoranye kuko ingabo za Congo zo zidashoboye kurindira abaturage umutekano, kandi bikavugwa ko aribo bakomejeje kugenda bahohotera abaturage.
Uyu mutwe wakunze gushinja ingabo z’igihugu cya Congo, gukorana n’imitwe y’inyeshyamba, irimo FDLR, hamwe n’indi mitwe irwanya ubwoko bw’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com
DRC izabaze abi Ahmed wa Ethiopia ukoyangenje abatigre bari bivumbuye kuri leta,naho EAC yariyaratinze kugenda,