Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kwamagana ubufatanye bw’ingabo z’u Burundi n’inyeshyamba za FDLR n’ingabo za Leta ya Congo, hamwe n’abacanshuro bakomeje guhangana n’izi nyeshyamba ndetse bakanabashinja kwica abaturage b’inzira karengane.
Ibi byatangajwe na perezida w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Bwana Bertrand Bisimwa, abinyujije ku rukuta rwe rwa X aho yavuze ko bamaganye ubufatanye bwa gisirikare ndetse n’ubwa Politiki bw’ingabo z’u Burundi n’ingabo za Leta ya Congo FARDC hamwe na FDLR, Abacanshuro ndetse n’abandi bose bafatanya nabo.
Uyu muyobozi yagize ati: ”Twamaganye ubufatanye bwa Politki n’ubwa gisirikare bw’ingabo z’u Burundi ziri mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, zikaba ziri gukorera muri Congo, zifatanya na FARDC, FDLR, Abacanshuro n’abandi”.
Ibi bibaye nyuma y’uko ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zitangiriye kuva muri iki gihugu kuko babisabwe n’ubutegetsi bwa Congo, muribo abakomoka muri Kenya na Sudani y’epfo bakaba baratangiye kugenda ndetse bikavugwa ko haba hamaze kugenda abagera kri 300.
Ibi kandi uyu muyobozi ari kubivuga mu gihe umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze iminsi uhanganye bikomeye mu bice byose uherereyemo n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije urugamba, ibintu byatumye benshi bavuga ko bishobora kurangira na Sake yisanze mu mabo y’izi nyeshyamba.
M23 ifata izi ngabo z’u Burundi nk’umwanzi wabo kuko kuva zagera muri iki gihugu nta munsi n’umwe bitandukanije n’ibikorwa by’abarwanya izi nyeshyamba.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com
Ahubwo uburundi bwongere ingobo nyishyi kuko buzi ubwenge,ndayishiye urumugabo